Beautiful World Scholarship Recruitment of 60 Scholars 2022 At Fawe Rwanda Chapter
Website :
582 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook
Beautiful World Scholarship Recruitment of 60 Scholars 2022
Fawe Rwanda Chapter
FAWE Rwanda chapter in partnership with Beautiful World Canada Foundation, a Canadian philanthropic organization, are providing university scholarship to bright girls who are economically challenged to join the University.
It is in this context that FAWE Rwanda is seeking for applications from 60 girls/young women who are currently not in university due to financial challenges. They must have completed in the academic years 2019/2020 and 2020/2021 and must meet the requirements mentioned below to apply for consideration in the academic (2022/2023) to pursue a 3-year STEM degree course in the INES Ruhengeri University.
The sponsored courses are Land administration and Computer Science

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Fawe Rwanda Chapter
Fawe Rwanda Chapter jobs in Rwanda

Requirements.
1. A photocopy of National ID
2. A photocopy of National REB Examination results slip
3. Must have passed with not less than 40 points out of 73 points with at least 2 principal passes in the principal subjects.
4. A recommendation from your former head teacher testifying to your social economic vulnerability with explanation.
5. A signed and stamped letter from your sector Executive Secretary showing the social economic category of your family.
6. A filled application form on FAWE website:www.fawerwa.org
7. Please note that all these documents must be sent at once together in Zipped folder with a title UNIVERSITY SCHOLARSHIP APPLICATION FOR……… (PUT YOUR NAME)

The deadline for application is 22nd October 2022 at 5:00 pm
Applicants are advised to seek information about the courses taught in the university to be able to choose which program they wish to study.
Applicants are advised to seek information about the two courses above mentioned taught at INES Ruhengeri to be able to choose which program they wish to study.
Done at Kigali, 3rd October 2022
National Coordinator FAWE Rwanda Chapter
Mutoro Antonia
National Coordinator.
FAWE Rwanda ku bufatanye na “Beautiful World Canada Foundation”, Umuryango w’Abagiraneza wo mu gihugu cya Canada, bazatanga ubufasha mu kwiga (scholarship) ku bana b’abakobwa badafite amikoro kwishyura amashuri ku rwego rwa Kaminuza.
Ni muri urwo rwego FAWE Rwanda irimo gushakisha abakobwa/abadamu bakiri bato 60 ubu batari kwiga muri Kaminuza kubera kubura amikoro. Bagomba kuba barasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 cyangwa mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kandi bujuje ibisabwa bikurikira kugira ngo bazahabwe inkunga yo kwiga muri INES Ruhengeri, muri gahunda y’imyaka itatu mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM course) mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023. Amashami inkunga yagenewe ni “Computer Sciences” na “Land Administration & Management”.

Ibisabwa ni ibi bikurikira:
1. Fotokopi y’Indangamuntu
2. Fotokopi y’indangamanota yo mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (National/REB Examination results slip)
3. Kuba waragize amanota atari munsi ya 40 kuri 73 mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye kandi ufite nibura amasomo 2 y’ingenzi watsinze neza (2 principal passes )
4. Inyandiko y’Umuyobozi w’Ikigo wigagamo (recommendation letter) isobanura impamvu umuryango wawe ufite ubushobozi buke bwo kwishyura amafaranga y’ishuri
5. Icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gisinye kandi kiriho kashe, kigaragaza icyiciro cy’Ubudehe umuryango wawe ubarizwamo
6. Inyandiko isaba inkunga yujujwe neza (application form) usanga ku rubuga rwa FAWE Rwanda : www.fawerwa.org.
7. Icyitonderwa: Izi nyandiko zose zikubirwa mu idosiye imwe (zipped folder) yitwa: UNIVERSITY SCHOLARSHIP APPLICATION FOR……… (shyiramo amazina yawe ahari utudomo) kandi yoherezwa inshuro imwe gusa.
Itariki ntarengwa yo kuyohereza inyandiko isaba inkunga ni 22 Ukwakira 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abifuza gusaba inkunga baragirwa inama yo kubanza gushaka amakuru ahagije kuri ariya mashami yombi yigishwa muri INES Ruhengeri kugira bashobore guhitamo neza ibyo bifuza kwiga.
Bikorewe i Kigali kuwa 3 Ukwakira 2022
Antonia Mutoro
Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda
Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 22 October 2022
Duty Station: Kigali
Posted: 06-10-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 06-10-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 06-10-2056
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.