Announcement Of Motor Transport Market At Pact Rwanda
Website :
828 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

Motorcycle Market in the Southern Province
Announcement Of Motor Transport Market
Pact Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ITSCI (International Tin Supply Chain Initiative) irifuza gutanga isoko ryo gutwara kuri moto abakozi bayo bakorera mu Mirenge y’Intara y’Amajyepfo ikurikira:

Amazina y’umumotari Akarere Imirenge Ibiciro mu mafaranga y’amanyarwanda kuri buri km (Gutwara ukamusiga ukongera ukaza kumufata) Ibiciro mu mafaranga y’amanyarwanda kuri buri km (Moto ikodeshejwe umunsi wose)
Huye Rwaniro
Kamonyi Rukoma, Mugina, Ngamba, Runda, Kayenzi
Muhanga Muhanga, Cyeza, Rongi, Mushishiro, Rugendabari, Kabacuzi, Kiyumba, Kibangu, Nyabinoni, Nyarusange
Nyamagabe Cyanika
Nyanza Nyagisozi
Nyaruguru Cyahinda, Busanze, Ruheru
Ruhango Kinihira, Mwendo, Byimana, Bweramana

Umumotari agomba kuba yujuje ibikurikira:
• Kuba ari Umunyarwanda
• Kuba afite moto itarengeje imyaka itatu (3) ikora
• Kuba afite ikinyabigiza gifite ibyangombwa (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)
• Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto, Category A (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org )
• Kuba afite icyangombwa cya RURA n’icy’Ishyirahamwe abarizwamo (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)
• Kuba moto atwara ifite Ubwishingizi (Assurance) na Carte jaune (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)

Icyitonderwa
• Buri Mumotari yemerewe gutwara mu Karere kamwe gusa kandi akaba atuye muri ako Karere. Ibiciro bizakirwa ni iby’umumotari uzagaragaza ko yemeye gutwara mu Mirenge yose yo mu Karere atuyemo.
• Umumotari ntiyemerewe gutwara umukozi wa Pact Rwanda yanyoye inzoga, kuvugira kuri telephone atwaye ndetse no kunywa itabi.
• Moto ntigomba gutwarwa n’undi muntu utari mu masezerano keretse iyo byamenyeshejwe Pact Rwanda mbere y’akazi.
• Umumotari agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Igihe akazi gatangirira n’igihe karangirira
Umumotari azajya atangira akazi igihe cyose akenewe kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00) kugeza igihe cyose umukozi wa Pact Rwanda azaba arangije akazi ashinzwe bitarenze saa mbiri za nimugoroba (20h00).

Uburyo bwo kwishyurwa
Amafaranga azajya yishyurwa buri kwezi hakurikijwe ingendo umumotari azaba yaratwaye umukozi wa Pact Rwanda. Inyemezabwishyu izajya izana n’impapuro igaragaza amatariki, amasaha, izina n’umukono by’uwatwawe. Kwishyura bizajya biba mu minsi itarenze itanu binyujijwe kuri compte y’umumotari cyangwa hakoreshejwe uburyo bwa mobile money.
Abifuza gukora aka kazi batanga ibiciro hamwe n’ibyangombwa byavuzwe haruguru ku biro bya Pact Rwanda biherereye mu Karere ka Nyarugenge cyangwa bakohereza kuri email ikurikira: pactrwanda@pactworld.org, bitarenze kuwa kane tariki ya 20 Mutarama saa kumi n’imwe (17h00).
Ku bindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanywa 0788353598.

Umuyobozi Mukuru wa Pact Rwanda
Ildephonse Niyonsaba

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 20 January 2022
Duty Station: Rwanda
Posted: 12-01-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 12-01-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 12-01-2065
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.