Goat Supply Market in Nyagatare District At Rwanda Development Organization

 

Goat Supply Market in Nyagatare District

GOAT GOAT MARKET IN NYAGATARE DISTRICT
Rwanda Development Organization (RDO) ku bufatanye na Trocaire irifuza gutanga isoko ryo kugemura ihene 70 kuzamura mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Rukomo na Rwimiyaga. Abifuza gupiganira iryo soko bagomba gushyikiriza Ubuyobozi bwa RDO inyandiko z’ipiganwa zifunze bitarenze ku itariki ya 22/03/2022 hakurikijwe amabwiriza asabwa.

Guidelines for the supply of goats in Nyagatare District
• Gutanga icyemezo cyerekena ko Ikigo (company) gipiganira isoko cyanditse muri RDB (RDB Registration Certificate);
• Gutanga icyemezo cy’uko nta mwenda w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) afite kandi kigifite agaciro;
• Gutanga ibyemezo nibura bibiri (2) byerekana aho yakoze akazi kokugemura amatungo;

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Rwanda Development Organization
Rwanda Development Organization jobs in Rwanda

Uzatsindira isoko agomba kubahiriza ibi bikurikira :
• Kuzatanga ihene z’amashashi byaba kuba zinahaka byaba ari akarusho ;
• Kuba ihene zifite igikuriro cyiza;
• Kuba nta busembwa zigaragaza bwaba ubwo zavukanye cyangwa se ubwaje nyuma;
• Kuba nta bundi burwayi zifite;
• Ihene zigomba gusuzumwa mbere y’uko zitangwa n’Urwego Rubifitiye Ubushobozi bwo mu karere cyangwa mu Murenge (Vétérinaire wemewe);
• Ipakirwa n’itwarwa ry’izo hene rigomba kubahiriza Amategeko n’Amabwiriza ariho mu Gihugu;
• Ipakururwa ry’izo hene rizakorerwa ahantu hemeranyijweho hagati y’Ubuyobozi n’Abagenerwabikorwa mu Murenge w’Akarere ka Nyagatare hari n’Umukozi wa Rwanda Development Organisation (RDO);
• Izo hene zigomba gutangwa mu gihe cyumvikanyweho muri Masezerano (contract) izakorwa hagati y’impande zombi uzabirengaho akazagomba gutanga indishyi z’ubukererwe zingana na 10% by’agaciro kiri soko nyuma y’iminsi 10 y’ubukererwe;

• Avansi (advance) kuri iri soko ntishobora kurenza 20% by’agaciro karyo;
• Mbere yo kwishyura icyiciro cya nyuma cy’ amafaranga agomba kwishyura rwiyemezamirimo hagomba gukorwa raporo y’uko akazi kakozwe bikemezwa n’inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa se Akagali icyo gikorwa kizaberamo, Abagenerwabikorwa hamwe n’Umukozi wa RDO;
• Uwatsindiye isoko agomba gutanga ingwate ya banki( bank guarantee) ingana 10% ry’isoko ryose
Bikorewe i Kigali, kuwa 08/03/2022

RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Rwanda Development Organization (RDO)

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 22 March 2022
Duty Station: Nyagatare
Posted: 08-03-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 08-03-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 08-03-2056
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.