Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kubakira Aho Ibigega Bya Plastics at Rwanda Development Organization(RDO)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUBAKIRA AHO IBIGEGA BYA PLASTICS 102 BIFATA AMAZI BIZATEREKWA (FONDATIONS) NO GUKORA INSTALLATIONS YABYO.

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ku nkunga ya Trocaire, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga na Rukomo rigizwe nibi bikurikira :

  • Kubakira aho ibigega bya plastics  102 bifata amazi bizaterekwa (Fondations) 
  • Gukora Installations yabyo ku buryo bifata neza amazi  ava kubisenge by’inzu 

Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Rwanda Development Organization(RDO)
Rwanda Development Organization(RDO) jobs in Rwanda


Inyandiko z’ipiganirwa zizakorwa ku buryo bubiri:

  • Izigaragaza ubuhanga upiganira isoko afite (Compétences techniques)
  • Izigaragaza amafaranga upiganira isoko asaba mu gukora ako kazi (Offres financières)

Izo nyandiko zigomba gukorwa mu nyandiko imwe (1) imwe  y’umwimerere (Originale) na Kopi(Copie) yayo imwe (1) imwe zose zigatangwa mu ibahasha imwe ifunze neza. Impapuro zibaye  nyinshi, hakwifashishwa ibahasha nini imwe yabugenewe zishobora gushyirwamo zose.

Rwanda Development Organisation (RDO) izasaba Rwiyemezamirimo, Umwubatsi cyangwa Impuguke muri bo uzatsindira iri soko ingwate y’ubwishingizi y’amafaranga angana n’icumi ku ijana (10%) by’agaciro k’imirimo azakora kugira ngo imirimo izagende neza nta mpungenge azasubizwa nyuma y’ukwezi imurika ry’imirimo riraringiye.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 22/08/2022 hishyuwe amafaranga 5,000 Frw ashyirwa kuri Konti ya RDO iri muri COGEBANQUE NO :  00004-01301201843-19 

Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 2/09/2022 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).

Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 05/09/2022 i saa tatu nigice(11h30’) ku biro bya RDO. 

Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 18/08/2022

RWIBASIRA Eugene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa

Rwanda Development Organisation 

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 02 September 2022
Duty Station: Kigali
Posted: 18-08-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 18-08-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 18-08-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.