Market for Feeding Children in Years Four, Five and Six At Horizon Education Investment Ltd
Market for Feeding Children in Years Four, Five and Six
Horizon Education Investment Ltd est une Société Privée à Responsabilité Limitée par action
Itangazo:
Sosiyete Horizon Education Investment Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugaburira abana bo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu,
umwaka w’amashuri 2022 / 2023
Ibyo kurya bizategurwa bizaba bigizwe n’ibi bikurikira:
• Umuceli ( uteguwe ku buryo bugiye butandukanye);
• Ifiriti;
• Igitoki;
• Ibishyimbo;
• Imboga zinyuranye (dodo, amashu, isombe, ..);
• Imbuto zinyuranye ( umuneke, inanasi,…..);
• Isosi y’inyama.

Icyitonderwa 1:
• Hazakorwa ingengabihe yo gutegura ibyo kurya byavuzwe hejuru hashingiwe ko abana bazagaburirwa inshuro 3 cyangwa inshuro 4 mu cyumweru.;
• Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
• Umubare w’abana bazategurirwa ntabwo uzarenga 200;
• Iyo umubare wateganyijwe hatangwa itangazo cyangwa isoko utabonetse, Rwiyemezamirimo agaburira abiyemeje kurya.

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Horizon Education Investment
Horizon Education Investment jobs in Rwanda

Ibisabwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera kugirango nibiba ngombwa azasurwe;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TIN kandi ashobora gutanga Factures za EBM ;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’ifungoro rimwe (repas) ku mwana ku munsi;

Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete Horizon Education Investment Ltd bitarenze kuwa gatandatu tariki ya 08/10/2022 saa yine z’amanywa (10h00), amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa; biherekejwe n’urupapuro rugaragaza igiciro cyatanzwe. Gufungura amabahasha biteganyijwe kuri uwo munsi guhera saa yine n’igice (10h30).
Icyitonderwa 2:
Horizon Education Investment Ltd ifite uburenganzira busesuye bwo kwanga ibiciro byose byatanzwe mu gihe isanze bihenze.
Bikorewe i Kigali, ku wa 04/10/2022
HABARUGIRA Siméon
Umuyobozi mukuru wa Horizon
Education Investment Ltd
Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 08 October 2022
Duty Station: Rwanda
Posted: 05-10-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 05-10-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 05-10-2065
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.