Repair and Maintenance of IT Equipment ARCT - Huhuka tender at ARCT- Ruhuka
Website :
503 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RY’IPIGANWA 

ISOKO N° 01 ARCT-RUHUKA  2024

INYITO Y’ ISOKO: KUGURA, KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2024

Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana (ARCT-RUHUKA) uramenyesha Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ry’ipiganwa mu byiciro (Lot):

ICYICIRO 3: Gusana ibikoresho byo mu biro, ibyikoranabuhanga bya ARCT-RUHUKA (repair and maintenance of IT equipment).

Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 12/03/2024 kugeza le 27/03/2024 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri yu Rwanda (20,000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemeza bwishyu.

Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa 27/03/2024, saa yine (10H00) za mu gitondo.

Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 27/03/2024, guhera Saa tanu zuzuye (11H00am) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 12/03/2024 

Ancilla MUKARUBUGA

Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA 

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Tuesday, March 26 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 13-03-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 13-03-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 13-03-2066
Apply Now

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.