Itangazo Ry’imikoranire Mu Gucunga Amavuriro Y’ibanze
New
Website :
Today
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RY’IMIKORANIRE MU GUCUNGA AMAVURIRO Y’IBANZE

Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH)/ Rwanda bufatanyije n’Akarere ka Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, na Burera buramenyesha abaturarwanda ko hari amavuriro y’ibanze yo ku rwego rwa mbere (First Generation Health Posts) n’urwa kabiri (Second GenerationHealth Posts) bushaka guha abikorera muri gahunda ya “Public Private Community Partnership (PPCP)”. Ababishaka kandi babifitiye ubushobozi barashishikarizwa kuyapiganirwa. 

Abashaka aya mavuriro y’ ibanze bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2/A1/A0 ya Nursing, Midwifery cyangwa Clinical Officer; 
  • Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo mwuga (licence to practice) gitangwa na NCNM/RAHPC; 
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 3 bugaragazwa n’icyemezo cy’umukoresha wa nyuma; 
  • Kuba afite ubushobozi bwo gutanga akazi ku bakozi bakurikira: 
  • Second Generation Health Post: Abaforomo (2), Umubyaza (1), Umukozi upima ibizami bya Laboratwari (1); Dental therapist (1, ku mavuriro atanga ubuvuzi bw’ Indwara z’amenyo no mu kanwa), na Ophthalmology clinical officer (1, ku mavuriro atanga ubuvuzi bw’ indwara z’amaso).
  • First Generation Health Post: Umuforomo (1).
  • Kuba afite ubumenyi buhagije mu gukoresha mudasobwa;
  • Kuba yiteguye kuzacunga neza ivuriro, no gushaka abakozi bose bakenewe bavuzwe haruguru bujuje ibisabwa gutanga serivise kuri iyo myanya;
  • Kuba afite nibura amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000Frw) yo kumufasha gutangiza ibikorwa by’ubuvuzi kushaka ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa kabiri (second generation) na miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw) kushaka gucunga ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa mbere (First Generation).

Icyitonderwa: Birashoboka ko hagira uwifuza gucunga ivuriro atari umuganga. Uwashaka ivuriro atari umuganga asabwa kugaragaza Umuganga uzamuhagararira mubijyanye n’ubuvuzi (Responsible) wujuje ibyavuzwe haruguru, ndetse n’abakozi bose nk’uko bagaragajwe haruguru.

Amavuliro apiganirwa ni aya akurikira: 

SN

District

Sector

Health Post

Service Package

1

Nyagatare

Musheri

Kijojo HP

SGHP + D & Oph*

2

Nyagatare

Karangazi

Rubagabaga HP

SGHP + D & Oph

3

Bugesera

Musenyi

Nyagihunika HP

SGHP + D & Oph

4

Bugesera

Nyarugenge

Murambi HP

SGHP + D & Oph

5

Bugesera

Rweru

Nemba HP

FGHP*

6

Gisagara

Gikonko 

Mbogo HP

SGHP + D & Oph

7

Gisagara

Save

Munazi HP

SGHP + D & Oph

8

Gisagara

Ndora

Bweya HP

SGHP + D & Oph

9

Karongi

Twumba

Kavumu HP

SGHP + D & Oph

10

Muhanga 

Mushishiro

Rwigerero HP

SGHP + D & Oph

11

Nyamasheke

Gihombo

Gitwa HP

SGHP + D & Oph

12

Burera

Gatebe

Bukwashuli HP

FGHP

NB:

  1. SGHP + D&Oph*: Second-Generation Health Post with Dental and Ophthalmology
  1. FGHP*: First-Generation Health Post


 

Abujuje ibisabwa bageza ibi bikurikira kuri SFH Rwanda, babinyujije kuri email hr@sfhrwanda.org bitarenze kuwa gatanu tariki ya 26/09/2025, saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):

  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa SFH Rwanda igaragaza izina ry’ivuriro wifuza, n’urwego ririho (urwa kabiri cyangwa urwa mbere);
  • Umwirondoro (CV);
  • Fotokopi ya diplome;
  • Fotokopi y’indangamuntu;
  • Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga w’ubuvuzi gitangwa n’Urugaga rwemewe mu Rwanda;
  • Icyemezo cy’umukoresha/abakoresha kigaragaza uburambe mu kazi;
  • Urupapuro rutangwa na Banki rugaragaza ko afite nibura miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) ku bashaka SGHP na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) ku bashaka FGHP kuri konti ye.

Icyitonderwa: Nyuma yo gusuzuma ubusabe, abo bizagaragara ko bujuje ibisabwa nibo bazamenyeshwa ibizakurikira. 

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 26/09/2025
Duty Station: Kigali
Posted: 17-09-2025
No of Jobs: 1
Start Publishing: 17-09-2025
Stop Publishing (Put date of 2030): 17-09-2070
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.