DUHAMIC TRAINING CENTER (DTC Ltd)
UMUJYI WA KIGALI
AKARERE KA KICUKIRO
Email: dtc@duhamic.org.rw
TIN 120668669
Phone: 0781907457
Itangazo ryo gukodesha
DUHAMIC TRAINING CENTER (DTC Ltd) iramenyesha abantu bose ko ikodesha inzu yayo (DTC LTD) iherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga Akagari ka Gahanga Umudugudu wa Rinini. Iyo nzu ikodeshwa igenewe gukorerwamo ubukwe n’ibindi birori bitandukanye. Abifuza gupiganwa barasabwa gusura iyo nyubako guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama 2023 mu masaha y’akazi.
Abifuza gukodesha iyo nyubako bazatanga ibiciro byabo mu ibahasha ifunze bakayigeza ku cyicaro cya DUHAMIC ADRI Kicukiro bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 11/08/2023 saa munani (14h00). Ayo mabahasha azafungurwa mu ruhame uwo munsi saa munani n’igice (14h30). Uwemerewe gupiganwa ni uzaba yarasuye inzu ikodeshwa bigaragazwa n’impapuro zibyemeza (certificat) azaba yahawe mugihe cyo gusura.
DUHAMIC ADRI ifite uburenganzira bwo kwanga ibiciro mu gihe cyose ibyatanzwe biri hasi y’igiciro cyifuzwa.
Uzatsindira gukodesha iyo nzu azagirana na DUHAMIC TRAINING CENTER (DTC Ltd) amasezerano y’ubukode atarengeje imyaka itatu (3) ariko azajya avugururwa.
Kubindi bisobanuro bijyanye n’iri tangazo wahamagara kuri telefone zikurikira: 0788305329, 0788429169,0781907457.
Bikorewe I Kigali tariki ya 25/07/2023
GAKWANDI Jean Baptiste
President w’inama y’ubutegesi ya DTC Ltd
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.