Itangazo Rigenewe Urubyiruko, Abikorera, n’Abakora Ibifite aho Bihuriye n’Ubworozi bw’Inka Zitanga Umukamo no Gutunganya Ibikomoka ku Mata tender at Kilimo Trust
Website :
69 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

Itangazo rigenewe urubyiruko, abikorera, n’abakora ibifite aho bihuriye n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo no gutunganya ibikomoka ku mata.

Kilimo Trust Rwanda ku nkunga ya USAID binyuze muri RTI/Hanga Akazi, iramenyesha urubyiruko, aborozi b’inka zitanga umukamo, inganda zitunganya amata, amakusanyirizo y’amata, abakora ibiryo/ubwatsi by’amatungo, abakora/abatanga imashini, n’abandi bakora ibifite aho bihuriye n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo ko yabateguriye amasomo y’ubumenyingiro kur’ibi bikurikira:

  • Kwita ku bikorwa by’ifamu y’inka (farm management)
  • Kugaburira inka zitanga umukamo.
  • Gukoresha no kwita ku mashini zikoreshwa mu bworozi bw’inka.
  • Gufata neza amata no gukora ibiyakomokaho (milk handling and processing)
  • Kuvura indwara no kwita ku mibereho y’inka zitanga umukamo.

Umuntu ku giti cye (urubyiruko) ashobora kwisabira cyangwa akoherezwa n’ifamu, ikigo, cyangwa umushinga hagamijwe kuzamuha akazi cyangwa inkunga igihe azaba asoje amasomo. 

Ikigamijwe.

Iki gice cy’umushinga wa RTI/Hanga Akazi kigamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona abakozi bafite ubumenyingiro murwego rwo kongera umusaruro n’inyungu mu bikorwa by’ubworozi no gutunganya ibibukomokaho. Iki gikorwa giterwa inkunga na USAID ibinyujije muri RTI/Hanga Akazi kigashyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust mu turere twa NyagatareGicumbiKayonzaGatsibo na Nyabihu. 

Ikiguzi:

Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyagwa uwitabiriye amasomo binyuze mur’uyu mushinga. Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga.

Ibisabwa ku rubyiruko (umuntu ku giti cye):

  • Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35.
  • Kuba yararangije guhera ku mashuri atandatu yisumbuye (S.6) no kuzamura
  • Kuba akora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibyavuzwe haruguru kandi bikaba bishobora no gutanga imirimo kubandi.
  • Kuba yiyemeje kuzitabira amasomo kugeza ku musozo.
  • Kuba afite ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa mituweli butarengeje igihe. 

Ibisabwa abikorera, imishinga, cyagwa ibigo byifuza kohereza abazahugurwa:

  • Kuba akora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibyavuzwe haruguru.
  • Kuba yiyemeje kuzaha akazi uwo yohereje cyangwa kumuha inkunga iteza imbere umushinga we igihe azaba asoje amasomo. 

Uko wakohereza ubusabe bwawe.

Abujuje ibisabwa kandi babyifuza barasabwa gukanda hano bakuzuza amakuru asabwa bakohereza ubusabe bwabo bitarenze tariki 14 y’ukwezi kwa gatatu (werurwe) 2024.

Icyitonderwa :

  • Urubyiruko rw’igitsina gore barashishikarizwa gukoresha aya mahirwe.
  • Abujuje ibisabwa gusa nibo bazamenyeshwa. 

Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00 am) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), kuva kuwa mbere (Monday) kugeza kuwa gatanu (Friday).

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Wednesday, March 13 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 28-02-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 28-02-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 28-02-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.