Itangazo Ry’isoko Ryo Kudodera Abana Imyambaro Y’ishuri Yo Kwigana Ku Bigo Itandukanye
Website :
23 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

ITANGAZO RY’ISOKO

Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u RWANDA, Paroisse Gatore rifite Umushinga RW0631 EAR GATORE uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, rirahamagarira abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ ububasha ko hari isoko No:0002/CI/RW0631/2025 ryo kudodera abana imyambaro y’ishuri yo kwigana ku bigo itandukanye 

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO, BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA: 

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
  • Kuba ifite Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN NumbernaTVA.
  • Kuba afite icyemezo cyo kwiyandikisha mubucuruzi/Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority/RRA)
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganirize bw’ abakozi mu Rwanda (RSSB).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza nibura afite ibyemezo bitatu by’aho yakoze iyo mirimo isa niyo apiganira bitarengeje amezi atatu.
  • Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
  • Kuba afite imashini atangiraho fagitire (Billing Receipt) yemewe n’ikigo cya RRA.
  • Kuba afite Fotokopi y’irangamuntu ya nyiri company,…
  • Ikindi nuko ibyangombwa byose bisaba isoko bigomba kuba biriho umukono wa Noteri.

Kuba azishyurwa hakoreshejwe OP izigamiwe iri muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo yahawe n’ itorero.

Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kudepoza ibyangombwa byabo bisaba isoko bigakorwa muburyo bw’ikoranabuhanga/ online ibyangombwa bigashyirwa kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.comugatanga kopi kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.orgicyo gikorwa kizatangira kuva iri tangazo rikimara gushyirwa ahagaraga; kudepoza bizarangira tariki ya 03/09/2025 saa tatu za mugitondo (9h00a.m)nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yemerewe kwakirwa.

Umunsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ni kuwa gatatu tariki ya 03/09/2025 saa yine za mugitondo(10h00 a.m) kubiro by’umushinga bikazakorwa hakoreshejwe uburyo bose bareba ibikorwa ni ukuvuga hakoreshejwe porojegiteri kandi abasabye isoko bagomba kuba bahari.

Imbonerahamwe ikubiyemo ibikenewe gupiganirwa:

NO

IGIPIGANIRWA

INGANO

UBWOKO

1

Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye

15

Ishuri ry’ incuke

 

Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye

46

Amashuri abanza (Lower)

 

Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye

108

Amashuri abanza (upper)

 

Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye

31

Amashuri yisumbuye (Lower) 

 

Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye

45

Amashuri yisumbuye (upper)

ICYITONDERWA: Uzatsindira isoko ry’imyenda y’ishuri agomba kuzaza agapima abana bose biga n’ igihe ibisubizo by’abana ba P6 na S3 byasotse akazaza kubapima bitewe n’ ibigo bazigaho. 

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 03/09/2025
Duty Station: Kigali
Posted: 25-08-2025
No of Jobs: 1
Start Publishing: 25-08-2025
Stop Publishing (Put date of 2030): 25-08-2070
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.