ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRA ISOKO N° 0001 /BYUMBA/FY26
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Byumba yo mu Rurembo rwa Gicumbi ikoreramo Umushinga RW0342 Byumba, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko rikurikira:
Isoko N° 0001/FY26/Byumba ryo kugemura ibikoresho by’abanyeshuri
Uwifuza gupiganira iri soko ,yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0342 Byumba uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabuwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10.000) adasubizwa kuri konti N° 100034273183 y’Ururembo rwa Gicumbi iri muri BK yitwa ADEPR Region Gicumbi Developement. Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0342 Byumba akoresheje e-mail: rw342adepr1@gmail.com , akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 03/08/2025 saa munani ku Biro by’Umushinga RW0342 Byumba. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No: 0788319304/0785789935
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.