UMUSHINGA RW0674 ADEPR GATARE
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda-Itorero ADEPR, ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Giti yo mu Rurembo rwa Gicumbi, ikoreramo umushinga RW0674 ADEPR GATARE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo :
Kugura no kugemura ibikoresho by’ishuri by’abana bafashwa n’umushinga.
Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’umushinga, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws) adasubizwa, agashyirwa kuri konti N° 100034273183 iri muri Bank ya Kigali yitwa ADEPR Region Gicumbi Development.
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0674 ADEPR Gatare akoresheje Email : rw0674adeprgatare2@gmail.com , agatanga copy kuri email PMwiseneza@rw.ci.org , akohereza ubusabe bwe n’imyemezabwishyu(Borderaux) yemeza ko yaguze igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, akabona kohererezwa igitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 04 Kanama 2025 saa yine ku biro by’umushinga, nyuma y’iyi saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788229696/0783384796/0782149500
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.