ITANGAZO RY’ISOKO
Itangwa ry’ Imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ibyonnyi mu biti by’imbuto
Koperative KOTWIDIKA iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko itanga isoko rigenewe gutanga no kugeza imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ ibyonnyi mu biti by’imbuto(avoka, imyembe, ibinyamacunga).
Nimero y’Iranga koperative: RCA/0194/2017
Izina ry’isoko: Gutanga no kugeza imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ ibyonnyi mu biti by’imbuto(avoka, imyembe, ibinyamucunga)
Utangaza isoko: Koperative KOTWIDIKA, Kayonza, kotwidikacooperative@gmail.com.
Ibisabwa:
Isoko rigamije gutanga imiti yemewe kandi ikora neza mu kurwanya indwara n’ibyonnyi byibasira ibiti by’imbuto nka: amacunga, avoka, imyembe n’izindi mbuto zitandukanye. Iyi miti igomba kuba ifite uruhushya rwo gukoreshwa, itangiza ibidukikije kandi ikagira ingaruka nkeya ku binyabuzima by’ingirakamaro.
Abemerewe Gupiganwa:
Uburyo bwo Kugera ku Masezerano y’isoko:
Abifuza kwitabira isoko bashobora kubona inyandiko zirigenga bishyura ibihumbi icumu (10,000rwf) adasubizwa ashyirwa kuri compte numero 571410382310137 ifunguriwe muri BPR mu mazina ya KOTWIDIKA guhera ku itariki ya 13/05/2025 ku biro bya koperative cyangwa kuri email ya koperative KOTWIDIKA ariyo kotwidikacooperative@gmail.com, hagati ya saa sayine (10h00) kugeza saa kumi (16h00).
Igihe ntarengwa cyo Gutanga Inyandiko:
Inyandiko z’isoko zigomba kuba zagejejwe kuri aderesi ikurikira bitarenze tariki 16/05/2025 saakumi (16h00). Inyandiko zatanzwe nyuma y’iyo saha ntizizemerwa.
Aderesi yo Gutangiraho Inyandiko:
inyandiko zigezwa ku cyicaro cya Koperative KOTWIDIKA giherereye mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Murama, Akagari ka Muko, umudugudu wa Rugarama.
Gufungura Inyandiko:
Inyandiko zose zizafungurwa mu ruhame, abapiganwa babyifuza bashobora kuhagera kuwa 19/05/2025 saa yine (10h00)
Ibisobanuro birambuye:
Ukeneye ibindi bisobanuro yatwandikira kuri: email: kotwidikacooperative@gmail.com cyangwa kuri whatsapp Manager tel: +250 788 409 972, President: +250 783 003 892
Pesident wa Koperative KOTWIDIKA
RUGEMANDINZI Froduard
Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.